Muhanga: barishimira isanwa ry’ikiraro rigiye kuborohereza ingendo

Muhanga: barishimira isanwa ry’ikiraro rigiye kuborohereza ingendo
Muhanga: barishimira isanwa ry’ikiraro rigiye kuborohereza ingendo

Abaturage bakoresha ikiraro cya Gahira gihuza umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruri mu karere ka Gakenke, bari mu byishimo by’uko iki kiraro cyongeye kuba nyabangendwa nyuma y’igihe kirenga amezi atatu gisenywe n’abagizi ba nabi.

Mu itangazo Akarere ka Muhanga kashyize ku rubuga rwabo rwa ‘twitter’ mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata, rivuga ko ubu iki kiraro cyongeye kuba nyabagendwa. Riragira riti “guhera uyu munsi ikiraro cya Gahira gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage ba Muhanga na Gakenke, cyamaze gusanwa ubu ni nyabagendwa, nyuma y’igihe kimaze kidakora kubera ko cyari cyarangijwe mu ijoro rya Noheri 2021.”

Umuhango wo gutangiza ingendo ku mugaragaro kuri iki kiraro witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait n’uw’Intara y’Amajyaruguru Dr. Mushaija Geoffrey, bari kumwe n’abayobozi b’uturere twa Muhanga na Gakenke.

Ifngurwa ry’iki kiraro ryakiriwe neza n’abaturage, bavuga ko bari babangamiwe no gukoresha ubwato mu gihe icyo kiraro cyari cyarangiritse.

Nsanzimana Emmy utuye mu murenge wa Rongi ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga yagize ati “twishimiye ko tugiye gukomeza guhahirana n’Akarere ka Gakenke kuko iki kiraro gihari, iyi Nyabarongo ntizongera kudutera ubwoba, ubuhahirane bugiye koroha, tubone ibicuruzwa biturutseyo bitworoheye natwe twoherezeyo ibyacu.”

Nsanzimana akomeza avuga ko ubuzima bw’abaturage batuye mu murenge wa Rongi bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke bugiye kuba bwiza, kuko bagorwaga no kwambuka mu bwato buri munsi kandi bagomba kubukora nk’akazi kabo kabatunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric avuga ko kongera gukoreshwa kw’iki kiraro bizagabanya ingengo y’imari yagendaga ku bwato bwatwaraga abaturage, kandi ko umusaruro w’abaturage ku mpande zombi ugiye kongera kugera ku masoko nta nkomyi.

Yagize ati “Twatanganga amafaranga y’amavuta atwara ubwato, kandi ntabwo abaturage bose bashoboraga kwambuka kuko hari umubare ntarengwa ubwato buba bugomba gutwara, ubu rero ubuhahirane bwongeye bwasubukuwe.”

Iki kiraro cya Gahira cyari cyangiritse mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2021, bivugwa ko cyangijwe n’abagizi ba nabi; ubwo abaturage batangiye kugorwa no guhahirana, n’ubwo bagobotswe bagahabwa ubwato bwa gisirikare bakoresha bumvikanaga bavuga ko ubwato budakoreshwa neza nko kwambuka ku kiraro kiba gihari igihe cyose.

Nyuma yo kwangirika, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi RTDA cyahise giha isoko ikigo cya Engineer Brigade ryo kugisana, kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga miliyoni 185, Bizimana akavuga ko mu rwego rwo kwirinda ko cyakongera kwangizwa, hagiye gushyirwaho uburyo bwo kukirinda, hagashyirwaho irondo ku mpande zombi.