Nyarugenge: barasaba ubuyobozi kubakiza inkende zibangiririza imyaka

Nyarugenge: barasaba ubuyobozi kubakiza inkende zibangiririza imyaka
Nyarugenge: barasaba ubuyobozi kubakiza inkende zibangiririza imyaka

Abatuye mu kagari ka Mataba, mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge baturiye ishyamba riri ku musozi wa Rebero, barasaba ubuyobozi kubacyemurira ikibazo cy’inkende zibangiririza imyaka, zikanabasanga mu ngo zikabiba.

Nshimiyimana Didier avuga ko ubu bakora ubuhinzi batabwitayeho cyane kuko ngo baba bari guhingira izo nkende zibyangiza.

Yagize ati “inkende ziraza ibyo ziriye zikarya, ibyo zitarya zikarandura, ugasanga umuntu yarushye ahinga, ariko igihe cyo gusarura cyagera ntageremo, kandi nta kindi wakora kuko nyine ziba zivuye mu ishyamba zikongera zigasubirayo, zikaba ari ni iza leta ntaho warega.”

Umutesi Claudine we avuga ko ubu abana batakijya ku ishuri kuko baba basimburana barinze izo nkende kuko ngo urangaye gato ntacyo asarura.

Yagize ati “inkende zirirwa ziturira imyaka, kandi kuko zitagira n’amasaha yihariye ziziraho bisaba guhora tuzirinze, ubwo nyine twoherezayo abana, uwarinze uyu munsi undi ejo akajyayo gutyo, ubwo urumva iyo ari igihe cyo kwiga hari abasiba, mu gihe zigihari nta terambere twazageraho.”

Uretse n’imyaka ihinze mu murima kandi, aba baturage bavuga ko izo nkende zijya no mu mazu yabo zikiba bimwe mu biribwa baba bahashye.

Umutesi yakomeje agira ati “hari igihe uba wiguriye nk’imbuto, noneho wasohoka gato usize udafunze zikaba zirinjiye zikazifata zikiruka, ubwo ukaba ubaye umunsi mubi nyine, mbese ziratubangamiye cyane.”

Iki kibazo ngo bagerageje kukibwira abayobozi b’inzego z’ibanze ariko bikagaragara ko na bo kirenze ubushobozi bwabo.

Umwe mu baturage yagize ati “abayobozi iyo ubagejejeho ikibazo barakubwira ngo ko inkende zigomba kuba mu ishyamba kandi akaba ariho ziba, ngo urumva twazihakura tukazijyana hehe, mbese nyine ukabona nta cyizere baduha cyo kuba hari icyo ubuyobozi bwadufasha.”

Aba baturage barasaba ubuyobozi kwimura izo nkende bakazijyana mu mapariki cyangwa se bakareba uko bazifungira mu ishyamba ntizongere kurisohoka ngo zijye mu mirima yabo.

Nshimiyimana yagize ati “turabizi ko ari umutungo w’igihugu, gusa kuko natwe turi ab’igihugu zikaba zidukenesha, nibashake uko bazifungirana mu ishyamba ryazo, kuko natwe ntituzazisangayo, cyangwa niba bitakunda bazimure bazijyane muri pariki zitegereye imirima y’abaturage.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Ngabonziza Emmy, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko icyo kibazo kizwi kandi ko kiri gushakirwa umuti urambye.

Yagize ati “twamenye amakuru ko inkende zabaye nyinshi mu ishyamba kandi ko zonera abaturage bahinga hafi y’iryo shyamba, dufatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, turi gushaka uburyo ikibazo cyakemuka ku buryo burambye, gusa inkende ziri mu ishyamba kandi ntabwo twarikuraho, umuturage na we ntiyareka ubuhinzi kandi aribwo bumutunze, icyo tuzakora ni ukureba uburyo byakemuka ibyo byose tubirebyeho.”

Ngabonziza akomeza avuga ko ikibazo kugira ngo gikemurwe haba hasabwa ubushobozi burenze ubw’inzego z’ibanze, gusa ko bafatanyije n’inzego zibifite mu nshingano hari kurebwa uburyo izo nkende zarindwa konera abaturage.