Nyamure: abarokotse Jenoside bagereranya ‘Biguma’ na Bagosora

Nyamure: abarokotse Jenoside bagereranya ‘Biguma’ na Bagosora
Nyamure: abarokotse jenoside bagereranya ‘Biguma’ na Bagosora

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyamure, mu murenge wa Muyira wo mu karere ka Nyanza, bavuga ko kuri bo kumva izina ‘Biguma’ ari nk’uko wakumva izina Bagosora ngo kubera ko ariwe watangije ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi muri Mata 1994.

Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu musozi wa Nyamure, yavukiyeho akaba ari naho yari atuye, mu cyahoze ari komini Ntyazo, perefegitura ya Butare, nyuma yo kuhaburira benshi mu bari bagize umuryango we bari bahahungiye.

Yagize ati “Hategekimana Filipo bakunze kwita Biguma niwe watanze ijambo ryo gutangiza ubwicanyi, bwakozwe n’interahamwe hamwe n’abajandarume ndetse n’abari abapolisi ba komini zari zikikije Nyamure, niwe warashe isasu rya mbere yica umugabo w’umututsi umwe mu bari kuri uwo musozi, maze n’abandi bakomerezaho bica abandi batutsi bari bahahungiye.”

Undi wari ufite imyaka 13 ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, avuga ko ubusanzwe abahutu n’abatutsi bari babanye neza, ko ‘Biguma’ ariwe wazanye abajandarume n’imbunda bica abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure.

Ndagijimana Athanase uhagarariye Ibuka mu murenge wa Muyira umusozi wa Nyamure uherereyemo nawe yagize ati “uko abaturage b’ahandi bumva Bagosora niko Muyira bumva ‘Biguma’.”

Bifuza ko ‘Biguma’ aryozwa ibyo yabakoreye

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Muyira bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko ‘Biguma’ yaryozwa ibyo yabakoreye.

Umubyeyi wari ufite imyaka 36 igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, yari afite abana batatu n’umuryango w’abagera kuri 32. Mu bana be harokotse umwe mu gihe mu muryango we wose barokotse ari babiri bonyine.

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo ‘Biguma’ yabakoreye byari ibugome bukabije, akifuza ko yabiryozwa.

Hategekimana Filippe Manier uzwi ku izina ‘Biguma’, ufite imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, mu gihe cya jenoside yari umujandarume ufite ipeti rya ‘Adjudant- chef’ ( soma Ajida shefu), akaba agiye kuburanira mu rukiko rwa rubanda rw’ I Paris mu Bufaransa ku byaha akurikiranweho birimo jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.