Muhanga: ubuhahirane bwongeye kugenda nabi nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira

Muhanga: ubuhahirane bwongeye kugenda nabi nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira
Muhanga: ubuhahirane bwongeye kugenda nabi nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira

Abaturage bakoresha ikiraro cya Gahira gihuza umurenge wa Rongi mu karere ka  Muhanga  n’uwa Ruri mu karere ka Gakenke, bavuga ko bongeye kugorwa n’ingendo nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cyari kimaze iminsi icyenda gusa gisanywe.

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 19 Mata, 2022 yongeye gusenya ikiraro cya Gahira, nyuma y’iminsi icyenda cyari kimaze gifunguwe  ku mugaragaro kuko cyari cyarasenyutse mu ijoro ryo kuri Noheli ya 2021 bikavugwa ko cyasenywe n’abagizi ba nabi.

Gusenyuka kw’icyo kiraro ngo byatewe n’imvura yaguye umugezi wa Nyabarongo ukuzura amazi akagisenya, nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo  Kayitesi Alice yabibwiye Igihe.com.

 Yagize ati “ikiraro cyacitse  mu masaha ya nijoro, abatekinisiye bacu batubwira ko byatewe n’imvura yabaye nyinshi cyane ikuzuza umugezi wa Nyabarongo.”

Uku kongera gusenyuka kw’ikiraro byateye impungenge abaturage bagikoreshaga cyane ko ngo bari bamaze kwikusanya bizeye ko ubuhahirane hagati y’uturere twombi bwakomeje n’izindi mbogamizi zaterwaga no kwambuka mu bwato zavuyeho.

Nsanzimana Emmy yagize ati “imbogamizi n’ubundi twari twagize gisenyuka mbere zo gukererwa akazi kuri bamwe bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no kuba ubuhahirane bwari busa n’ubwahagaze mbere ku bantu bakora ubucuruzi kubera ko byagoranaga kwambuka mu bwato biragumaho, icyo twasaba ubuyobozi ni ugukora uko bashoboye bakakidusanira vuba, ariko noneho bakubaka igikomeye.”

Nk’uko byari byagenze iki kiraro gisenyuka mbere, abaturage barongera kwifashisha ubwato bwa gisirikari kugira ngo ubuhahirane budahagarara burundu, ariko mu gucyemura icyo kibazo, abatekinisiye ba Engineering Brigade yari yacyubatse hamwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwikorezi RTDA  bamaze kuhagera kugira ngo bashake igisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko hagiye kurebwa uburyo hakubakwa ikiraro cyo mu kirere ku buryo kitazongera kwangizwa n’amazi ya Nyabarongo.

Yagize ati “hagiye kurebwa uburyo hakubakwa ikiraro cyo mu kirere, kuko iyo gishinze ibyuma mu mazi aracyangiza. Hagati aho abaturage barakomeza gufashwa kwambuka mu bwato bwa gisirikare, natwe dutange ibikenewe ngo bambutswe ku buntu.”

Bizimana yasabye abaturiye umugezi wa Nyabarongo kwitwararika kutawegera, kugira ngo batazatarwa n’amazi kuko muri iyi minsi uri kuzura cyane.