Rutsiro: barasaba ko hashyirwaho umuntu uvomesha amazi uhoraho

Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Mwendo, umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro barasaba ko ku ivomero rusange bubakiwe hashyirwaho umuntu uhoraho uvomesha amazi, kuko uhari aboneka amasaha make ku munsi bikabicira imirimo.

Aba baturage bavuga ko umuntu uvomesha kuri iryo vomero aboneka mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba gusa, bakenera amazi ku masaha yo ku manywa bakayabura.

Uwayezu Marceline yagize ati “kugira ngo uvome bisaba kuzinduka, kuko uvomesha ku manywa ntabwo aba ahari, ubwo rero iyo tubonye tugiye gukererwa imirimo dutegereza nimugoroba, wayakenera byihutirwa yafunze, ukajya mu gishanga nubwo ari kure ari kuko ku manywa kubona amazi bidashoboka.”

Kubera ushinzwe kuvomesha aboneka amasaha make ku munsi, ngo usanga iyo batangiye kuvoma abantu baba babaye benshi ku ivomero, bigatuma abajya kuvoma batinda bategereje kugerwaho, aribyo bitera benshi kuzinduka mu gitondo batinya gukererwa imirimo.

uwayezu yagize ati “iyo amazi afunguwe abantu baba biriwe bategereje bahita bose bajya kuvoma ubundi bagatonda umurongo, bigasaba kohereza umwana akajyana ijerekani yamara kuvoma ukabona kujya kuyizana, hari n’ubwo rero uwo mwana aba ari bujye ku ishuri ugasanga arakererewe.”

Hejuru yo kuba batabona uko bavoma igihe bashakiye, aba baturage bavuga ko muri iryo vomero amazi aboneka gake, na bwo bikaba bibabangamiye cyane.

Niragire Moise yagize ati “hari igihe hashira nk’ibyumweru bibiri nta mazi ajemo, tukayoboka igishanga bya nyabyo noneho, bigatuma twibaza impamvu kuko iri vomero twaribonye turikeneye, ariko ni nk’aho tukimeze nka mbere ritarubakwa.”

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kutagira umuntu uhoraho utanga mazi ndetse no kubura kwa hato na hato zigera kuri aba baturage, ni isuku nke ikomeza kugaragara nk’uko Uwayezu akomeza abivuga.

Yagize ati “ibijyanye n’isuku byo ni nke uretse ko tugerageza, kuko kuvoma amazi mu gitondo ugategereza kuvoma andi nimugoroba kandi na bwo utizeye ko usanga agihari, dukora iby’ingenzi gusa bikenera amazi, naho kuvuga ko wamesa imyenda uko ushatse biragoye, wenda kubera ko utakwicwa n’umwanda, urabitegura ukavomera rimwe igihe yabonetse ugakorera isuku rimwe, gusa si kimwe no kuba umuntu yabona amazi igihe ayakenereye.”

N’ubwo ikirebana n’ibura ry’amazi na cyo kibahangayikishije, aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha kubona umuntu uhoraho uvomesha amasaha yose.

Niragire yagize ati “wenda batubwire niba natwe hari icyo dusabwa tugikore tubone umuntu uhoraho, ajye avomesha abe ari ko kazi ke, nibura mu gihe amazi atabuze tuyakoreshe, ni abura tubimenye na bwo, kuko tubona kuba ataboneka igihe cyose ari uko ahabwa amafaranga make, bikamusaba kujya kwishakishiriza ku manywa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Bisangabagabo Sylivestre abibona ukundi.

Yagize ati “ikibazo cyo kutabona amazi umunsi wose giterwa n’uko amazi adahagije kuko nta ‘stock’ z’amazi tugira, bikaba ngombwa ko tuyasaranganya n’ahandi, ikizakorwa ni ukongera amazi , ni bimara gukorwa abo baturage nabizeza ko uko kutavoma amasaha yose n’ibura rya hato na hato byose bizakemuka.”

Hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa amavomero menshi mu rwego kugera kuri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere NST1, ivuga ko mu mwaka wa 2024, abaturage bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%, gusa usanga hakiri ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato haba kuri ayo mavomero ndetse n’abafite amarobine mu ngo zabo.