Burera: Kutagira ikaragiro muri Ruhunde bibadindiza aborozi mu iterambere

Burera: Kutagira ikaragiro muri Ruhunde bibadindiza aborozi mu iterambere
Burera: Kutagira ikaragiro muri Ruhunde bibadindiza aborozi mu iterambere

Aborozi batuye mu murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera bavuga ko kuba nta karagiro bafite bibateza igihombo, kuko ngo rimwe na rimwe iyo bakoranye amata urugendo rurerure bayajyana ahari amakaragiro bayagezayo yangiritse, bigatuma bayagarura akabapfira ubusa.

Aba borozi bavuga ko aho ikaragiro ribegereye riri ari mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi, ariko ngo kugerayo bakora urugendo rurerure, ku buryo iyo bajyanyeyo amata bibahenda n’imihanda ikaba ari mibi kuko ngo icunda amata akagerayo yangiritse rimwe na rimwe, kuri iryo karagiro bakayanga.

Zimurinda Fidele yagize ati “amata tuyajyana mu murenge wa Miyove noneho kubera ukuntu imihanda ari mibi agenda yicunda rimwe na rimwe ku ikaragairo bakayatugarurira, tukayabikira kuko nta kindi twayakoza, urumva ko ibihombo biba biri mu mpande zose kuko duhomba amafaranga n’umwanya dukoresha kuyageza ku ikaragiro tugahomba n’amata.”

Abacuruzi bo muri Ruhunde bagemurirwa amata na bo ngo hari igihe kubera ubwinshi bwayo no kubura abakiriya birangira batishyuye aba borozi kuko ngo baba baranayafashe ku ideni.

Hagenimana Erneste yagize ati “uba wagemuriye umucuruzi utegereje amafaranga ugasanga arakubwiye ngo yabuze abakiriya amupfira ubusa, kandi natwe tuba tubibona ntabwo abaturage b’inaha bakunda kunywa amata yo muri butike, kandi iyo utekereje ko no kuyageza ku ikaragiro agerayo yangiritse, ubwo upfa kwemera utwo duke umucuruzi azaguha kuko nta yandi mahitamo uba ufite.”

Inka zo muri Ruhunde ngo zitanga umukamo uhagije, ariko ngo babayeho ubuzima butari bwiza kandi bakabaye batezwa imbere n’umukamo w’inka zabo, aho akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kubazanira ikaragiro hafi.

Hagenimana akomeza agira ati “umukamo turawubona pe, cyane ko dukurikiza inama za ba viterineri zose kugira ngo tubone umukamo uhagije, ariko birababaje kubona umwana w’umworozi wabuze amafaranga y’ishuri, wabuze mituweri,  turasaba ubuyobozi rero ko bwatwubakira ikaragiro muri Ruhunde natwe tukiteza imbere nk’abandi borozi.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko nk’ubuyobozi buri gushaka uko aba borozi babona ikaragiro hafi.

Yagize ati “kubaka amakaragiro bikorwa mu buryo bubiri: ubwa mbere ni ubwo aborozi bishyira hamwe bakaryubaka bakanazana icyuma gikonjesha, ubwa kabiri ni ugushaka abafatanyabikorwa nk’akarere bagafasha mu kubaka ikusanyirizo. Ku ruhande rw’akarere twagiye dushaka abafatanyabikorwa badufasha kubaka amakusanyirizo mu karere, n’ubwo aho i Ruhunde ritarahagera, turabizi ko rikenewe na ho turahatekerezaho ku buryo uyu mwaka ribaye ritubatswe, ingengo y’imari y’umwaka utaha twabishyiramo rikubakwa.”

Akarere ka Burera gasanzwe gafite amakaragiro agera kuri atanu akora n’andi abiri ari kubakwa bivugwa ko azatangira gukoreshwa vuba, aborozi ba Ruhunde na bo bakavuga ko igihe babonye ikaragiro hafi, ubworozi bwabo ubundi bufatwa nk’umuco mu gace kabo buzatangira kubateza imbere.