Musanze; Barasaba ubuyobozi kubagurira isoko rya Kinkware kuko ubucucike burimo bukabije

Musanze; Barasaba ubuyobozi kubagurira isoko rya Kinkware kuko ubucucike burimo bukabije
Musanze; Barasaba ubuyobozi kubagurira isoko rya Kinkware kuko ubucucike burimo bukabije

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Kinkware riherereye mu kagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubagurira iryo soko kuko umubare munini w’abarirema n’ibicuruzwa byinshi bitajyanye n’ingano nto yaryo, bigatera ubucucike bukabije.

Isoko rya Kinkware ni rimwe masoko acururizwamo ibiribwa bihendutse, bigatuma riremwa n’abatuye mu duce twinshi tw’igihugu, cyane cyane abo mu turere twa Rubavu, Gakenke, Nyabihu, na Muhanga baba baje kurangura, ndetse n’abacuruzi bacururiza mu yandi masoko y’Akarere ka Musanze, n’abaturage batuye muri ako gace, baba benshi bigatera umubyigano.

Mujawimana Emerithe ucururiza imbuto mu isoko rya Gakenke arangurira mu isoko rya Kinkware, avuga ko n’ubwo bigoye kubona ahandi bakura imbuto zihendutse barangura, kurema isoko rya Kinkware bibangamye bitewe n’umubyigano uba uhari.

Yagize ati “kuharangurira uri umubyeyi byo ni ubuhamya, kubera umubyigano uba uhari iyo ufite umwana bisaba kumusiga mu rugo, kuko ashobora kubura umwuka, natwe tuba twabuze n’uko wakora mu mufuka ngo ukuremo amafaranga, mbese baryaguye byadufasha.”

Kubwimana Filimine ucururiza muri iri siko we avuga ko nk’abacuruzi bacuruza imbuto zangirika umubyigano uhaba ubateza igihombo.

Yagize ati “usanga niba waje nko gucuruza inyanya, muri uyu mubyigano wose usanga zabaye ibimene, kandi zose sinazicyura ngo nziteke, ndazimena, tubaye dukorera mu isoko ryisanzuye twaba bamwe mu bakire bakomeye kuko abakiriya bo tuba tubafite, iri soko ni mpuzamahanga, ariko duhombywa n’ukwangirika kw’imyaka yacu biterwa n’ubucucuke.”

Uretse ubuto bw’isoko kandi, igice cyaryo kinini ntabwo gisakaye, bituma iyo imvura iguye imyaka bacuruza yangirika kuko ngo bigoye kubona aho wayanurira indi ikangizwa n’izuba.

Kubwimana akomeza agira ati “iyo imvura iguye irabinyagira kuko n’ibaraza umuntu yavuga ngo yaba bihahungishirije, haba hari abandi baba bahacururiza, turareka bikanyagirwa, yahita tukareba ko hari icyo twaramura, igihe cy’izuba ryinshi na bwo nk’umuntu ucuruza dodo ziruma.”

Amabaraza y’imbere y’amaduka na yo akoreshwa n’abazana ibicuruzwa byabo, ariko kubera ubuto bw’isoko bagahitamo kubicururiza imbere y’ayo maduka; ba nyir’amaduka buvuga ko bijya bibafungira inzira bigatuma abakiriya Babura aho banyura ngo binjire babagurire, ariko ko na bo batahakura abo bacuruzi nta handi babona bajya, bose bagahuriza ku gusaba ko isoko ryakwagurwa.

Umwe mu bacuruzi avuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko iryo soko rishobora kuzagurwa igihe icyorezo cya covid 19 kizaba kirangiye, ariko we ngo akibaza impamvu ahubwo bitaba byarihutishijwe kugira ngo ubucucike butazaba impamvu y’ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

 Yagize ati “numvise abayobozi bavuga ko iki cyorezo nikirangira hazatekerezwa kwagurwa kw’iri soko, njye nkibaza nti ko kucyirinda bisaba gushyiramo intera, ntibari kubona ko isoko rikenewe kwagurwa mu gihe cya vuba bishoboka!”

Ibyo iyo umucuruzi avuga ntibitandukanye n’ibivugwa n’umuyobozi w’iri soko Kamugisha Laurent wabwiye ‘kigali today’ ko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagejejweho icyo kibazo, ibikorwa byo kuryagura bikadindizwa na Covid-19.

Yagize ati “natwe twirirwa turwana no gukumira akajagari mu rwego rwo kwirinda ingaruka gashobora guteza. Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwaratangiye kuza gusura iri soko ngo harebwe uko ryakwagurwa, biza gukomwa mu nkokora n’iki cyorezo, gusa ubu ubwo cyatangiye kugenza make, twabibutsa tukareba ko imirimo yo kuryagura yatangira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe avuga ko mu mwaka wa 2023 aribwo iri soko rizakorerwa inyigo ndetse n’imirimo yo kuryagura igatangira kuko ngo hazaherwa ku masoko ari mu mujyi rwagati.

Yagize ati “abarema isoko rya Kinkware nababwira ko mu mwaka wa 2023 aribwo rizakorerwa inyigo ndetse n’imirimo yo kuryagura igahita itangira, ubu icyo nabasaba ni ukugerageza kwimakaza isuku no kwirinda gukorera mu kajagari.”

Isoko rya Kinkware rinyurwamo n’umuhanda wa Musanze-Vunga, kubera ubucucuke mu isoko usanga abacuruzi n’abaguzi baba banyuranyuranamo n’imodoka zinyura muri uwo muhanda, hakaba hari impungenge ko byazanateza impanuka.