Rulindo: baterwa igihombo no kwangirika kw’isoko rya Shyorongi

Rulindo: baterwa igihombo no kwangirika kw’isoko rya Shyorongi
Rulindo: baterwa igihombo no kwangirika kw’isoko rya Shyorongi

Abacururiza mu isoko rya Shyorongi riherereye mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bavuga ko rimaze imyaka irenga itatu amabati arisakaye yaratobaguritse, amazi akabangiriza ibicuruzwa; bagasaba ubuyobozi kuribasanira.

Aba bacuruzi bavuga ko n’ubwo iryo soko risakaye, iyo imvura iguye utamenya ko risakaye kuko hahita hatangira kuva, amazi akajya mu bicuruzwa byabo akabyangiza.

Uwimana Alphonsine ucururiza imyenda muri iryo soko yagize ati “nk’iyo imvura iguye hari imyenda yegeranye n’indi ivamo irangi, usanga iryo rangi ryagiye kuri uwo mwenda, ubwo ukaba urawuhombye kuko nta muntu wagura umwenda uriho ikizinga.”

Uwitwa Zairwa na we ucuruza imyenda yagize ati “n’iyo imvura ihise twe ducuruza imyenda ni ugutaha tukajya gushaka uko twayanika, kuko nta buryo wagurisha umwenda utose, kandi akenshi umukiriya aba agomba kubanza kwigera ngo arebe ko umukwiriye, urumva ko atawambara utose, igihombo kikaba kiraje kuko isoko rirema kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu gusa.”

Uretse abacuruzi bahomba, abagana iryo soko rya Shyorongi na bo ngo babangamirwa n’ibidendenzi by’amazi biza iyo imvura yaguye.

Rwabuhungu Innocent utuye mu murenge wa Shyorongi akaba akunda no kurema iryo soko yagize ati “iyo imvura iguye usanga hagiye haba ibidendenzi by’amazi mu isoko hagati, ubwo wacunga nabi ukayakandangiramo wenda wambaye nk’inkweto zifunze amazi akinjiramo, cyangwa mu kurwana no gushaka kutayakandagiramo, ugasimbuka ukanyerera ukaba uyaguyemo.”

Iki kibazo aba bacuruzi ngo bakigejeje ku buyobozi bw’isoko no ku bayobozi ba leta, ngo bagahora babwirwa ko bizakorwa, ariko bakibaza impamvu bidakorwa.

Umwe muri bo yagize ati “twabajije ubuyobozi bw’isoko butubwira ko ikibazo cyageze mu bayobozi bakuru kandi ko bari kubikoraho, ariko imyaka ibaye itatu igisubizo baduha ari kimwe, icyo twasaba ni uko byakwihutishwa, kuko turasora, kandi ni duhomba tukarekeraho gucuruza nta misoro igihugu na cyo kizaba kiri kubona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yavuze ko ikibazo cy’iryo soko bakimenyeshejwe, kandi ko inyigo yamaze gukorwa igisigaye ari ugutangira ibikorwa byo kurisana.

Yagize ati “ni ibisanzwe ko igikorwaremezo kigera igihe kimaze nk’imyaka runaka kikangirika bikaba ngombwa ko cyongera gusanwa. Ikibazo cy’uko isoko rya Shyorongi riva na cyo twarakimenyeshejwe, umurenge waduhaye raporo, twamaze gukora inyigo y’uko rizasanwa, dufite rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gusana ahantu hari ibikorwaremezo byagiye byangirika, igisigaye ni ugutangira imirimo yo kurisana; urumva rero ko byenda gukemuka.”

Isoko rya Shyorongi rimaze imyaka igera kuri itatu ryarasambutse hamwe na hamwe ahandi amabati akaba yaratobotse, bigaragara ko amazi yanaryangije kuko ahahoze hari sima yamenaguritse ubu hari igitaka.