Minisitiri Sabin Nsanzimana yijeje impinduka abakorera mu bitaro bya Rwamagana
Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yasuye ibitaro by’intara bya Rwamagana ku mugoroba wo kuwa 13 Mutarama 2023, yizeza abakozi babikoramo ko agiye gukora ibishoboka kugirango ibi bitaro bigire ibikoresho bihagije n’abakozi bashoboye ibyo bakora kandi bishimiye aho bakorera.
Hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wamwakiriye muri uru ruzinduko, Minisitiri Sabin yasuye ibice bitandukanye by’ibi bitaro anagaragarizwa imiterere n’imikorere y’ibi bitaro; yagaragarijwe kandi imbogamizi n’ibindi bibazo bikwiriye ubuvugizi.
Amaze kureba no kumva ibibazo bitandukanye byugarije ibi bitaro by’intara, Minisitiri w’ubuzima yijeje abakozi bakorera muri ibi bitaro ko hari icyo leta y’U Rwanda igiye gukora kugirango habeho impinduka haba mu bushobozi bw’ibitaro ndetse n’abakozi babikoramo.
Minisitiri kandi yashimiye abakozi bose b’ibitaro by’intara bya Rwamagana kuri serivise batanga, abasaba kurushaho kubaka icyizere bafitiwe n’ababagana, kugira ubunyamwuga no kwishimira umwuga wabo ngo kuko na leta izakomeza kubaba hafi.
Dr. Sabin Nsanzimana yabaye Minisitiri w’ubuzima kuwa 28 Ugushyingo 2022 asimbuye Dr. Daniel Ngamije, akaba yari avuye kuyobora ibitaro bya kaminuza bya Butare aho yagiye avuye muri RBC.