Bugesera: baracyashyingura mu ngo kubera kudaturana n’irimbi  

Bugesera: baracyashyingura mu ngo kubera kudaturana n’irimbi  
Bugesera: baracyashyingura mu ngo kubera kudaturana n’irimbi  

Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera  baravuga ko babangamiwe no kutagira irimbi rusange bashyiguramo ababo, bakajya kubashyingura kure bakora urugendo runini, cyangwa bagashyingura mu ngo, bikagabanya agaciro k’ubutaka bwabo.

Aba baturage bavuga ko mu murenge wa Ngeruka nta rimbi ririmo, bituma iyo hagize upfusha umuntu agorwa n’ibijyanye no gushyingura, kuko aho irimbi riri hafi ari mu murenge wa Ruhuha, kandi hakaba harimo intera ndende .

Uwiringiyimana Placide yagize ati “ngaho ibaze kuba umuntu yapfiriye inaha nta modoka yo ku mutwara ihari, ubwo abantu bagatwara isanduku n’amaguru, bagerayo banegekaye.”

Uku kutagira irimbi hafi bituma bamwe mu baturage bahitamo gushyingura mu rugo, bakaba bemeza ko nyuma yo gushyinguramo ubutaka bwabo buta agaciro, kuko iyo bibaye ngombwa ko bashaka kubugurisha, abubugura batinya kubugura cyangwa bakabugura ku mafaranga make.

Uwiringiyimana akomemeza agira ati “iyo umukiriya ashatse kugura ubutaka agasanga hashyinguyemo umuntu, hari abahita batinya kuhagura cyangwa bakaguha udufaranga ducye bakubwira ko ubwo ikibanza cyapfuye nta kindi hakora kitari ukubuhingamo gusa.”

Ahantu hashyinguye kandi ngo hari abantu bahatinya cyane, ku buryo urugo rushyinguyemo umuntu abana batinya kurugenda.

Niringiyimana Jeanne D’Arc yagize ati “ahantu hari imva haratinywa cyane, usanga abana bavuga ko batinya gusohoka hanze ninjoro kubera iyo mva, yewe n’abantu bakuru hari benshi bahatinya pe, hari abatinya ibijyanye n’imyemerere bavuga ko hari abazimu cyangwa umuntu ukumva ahatinya gusa atazi impamvu ahatinya.”

Aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha kubona irimbi rusange kuko na bwo bubibona ko icyo kibazo kibangamye.

Niringiyimana yagize ati “abayobozi nibadufashe badushakire aho tuzajya dushyingura kuko ntiwavuga ngo twakabaye twarabibabwiye, kandi  baba babizi iyo babona umuntu yapfuye, agashingurwa ku rugo, kandi ahandi ahubwo biba bitanemewe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Mbarubukeye Calixte avuga ko icyo kibazo kizwi, kandi ko cyamaze kugezwa ku buyobozi bw’Akarere bukaba bwaratangiye uburyo bwo gushaka ubutaka buzakoreshwa n’aba baturage mu gushyingura ababo.

Yagize ati “icyo kibazo twakizeho kenshi, tukigeza no ku buyobozi bw’Akarere, ubu hari gushakwa ahantu bigaragara ko haba irimbi, noneho kuko aba ari ubutaka bw’umuturage, Akarere kahagure, cyangwa uwo muturage ahabwe ingurane; sinavuga ngo ni ryari ariko ubuyozi bw’Akarere bubirimo.”

Ikibazo cy’amarimbi rusange gikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, aho hari aho irimbi ryuzura abaturage bagatinda kubona irindi, hamwe na hamwe bakavuga ko bajya bacukura bagasanga bari gutaburura abandi bashyinguwemo cyera.