Murama : urubyiruko ruhangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo

Murama : urubyiruko ruhangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo
Murama : urubyiruko ruhangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo

Urubyiruko rwo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma ruhangayikishijwe n’ibura ry’udukingirizo, ngo kuko aho tuboneka hababera kure kandi utwo abajyanama b’ubuzima baba bafite baduha gusa abari muri gahunda yo kuboneza urubyaro bazwi.

Nzabandora avuga ko ibura ry’udukingirizo ari ikibazo kibahangayikishije ngo kuko batatubona nk’uko badukenera, uduhabwa abajyanama b’ubuzima tukaba ari duke ndetse n’uturi muri za butiki bakaba batabasha kutwigurira ngo kuko urubyiruko rudafite aho rukura amafaranga.

Mukadushimirimana saphina nawe avuga ko iki kibazo gihangayikishije ndetse cyane, ngo kuko urubyiruko arirwo usanga kenshi bakeneye utwo dukingirizo, kandi iyo bageze ku bajyanama b’ubuzima basanga nta bukingirizo buhari, akemeza ko kwifata ku rubyiruko bidapfa gukunda.

Uwariraye Jean Claude ni umujyanama w’ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Rukira, akaba atuye mu kagari ka Gitaraga. Avuga ko udukingirizo bahabwa tuba tugenewe abari muri gahunda yo kuboneza urubyaro, gusa ngo hari ubwo babona abasore cyangwa abakobwa babagana bakabasaba kubafasha ngo bajye kwikemurira ikibazo, ibyo bakunze kwita ‘gukora password’ , icyo gihe babahaho kutwo bafite ariko ngo si buri gihe bikorwa.

Kwizerimana Jackson we avuga ko n’ubwo abajyanama b’ubuzima baba bafite utwo dukingirizo ngo tuba ari dukeya kandi haba hakenewe twinshi. Uru rubyiruko rugasaba ko hakorwa ubuvugizi nibura umubare w’udukingirizo duhabwa abajyanama b’ubuzima ukongerwa bakajya babasha kutubonera hafi.

Asubiza iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko icya mbere bakangurira urubyiruko rutarashyingirwa ari ukwifata, gusa ngo iyo byanze bajye bagana ikigo nderabuzima ngo kuko hariyo serivise ifasha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Asezeranya urubyiruko ko bagiye gukora ubuvugizi, kubyo abajyanama b’ubuzima bajyaga bahabwa hakongerwaho udukingirizo tugenewe urubyiruko.

Umurenge wa Murama  uherereye mu karere ka Ngoma ukaba ugizwe n’utugari dutanu, imidugudu 44 n’abaturage 26,970. Nyamara muri uyu murenge hari ikigo nderabuzima kimwe na poste de sante 2 zidakora neza nk’uko bikwiye.